“Kwegera abaturage ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuzima bwabo” – Dr Yvan Butera
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, afatanyije n’Umugaba w’Ingabo zishinzwe serivisi z’ubuzima mu Gisirikare cy’u Rwanda, Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa, batangije ibikorwa by’ubuvuzi kuBitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya Byumba, biherereye mu Karere ka Gicumbi.
Iki gikorwa kiri muri gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda byo gufasha mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe kwegera abaturage no kubagezaho serivisi zitandukanye zirimo n’ubuvuzi.
Mu ijambo rye, Dr Yvan Butera yavuze ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’urwego rw’ubuzima bufasha kongera amahirwe y’abaturage yo kubona serivisi z’ubuvuzi bw’inzobere bitabasabye ikiguzi kinini kirimo no gukora ingendo ndende.
Yagize ati: “Ibi bikorwa byegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane iz’inzobere zitaboneka byoroshye mu bice bimwe by’igihugu ni uburyo bwo kongera ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”
Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa yavuze ko abaganga b’inzobere bo mu gisirikare bboherejwe mu bitaro bitandukanye mu gihugu kugira ngo batange serivisi z’ubuvuzi bwihariye abaturage babonaga bigoranye.
Yagize ati: “Abaganga b’inzobere boherejwe mu bitaro umunani mu gihugu hose kugira ngo batange serivisi zo kubaga n’izindi serivisi z’ubuvuzi zigenewe gufasha abaturage kubona ubuvuzi bwisumbuyeho batavunitse. Uko ducunga umutekano w'Abanyarwanda uw'ubuzima bwabo na wo tuwufite mu biganza byabo."
Mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, muri uru ruzinduko hanatanzwe telefone zigenewe Abajyanama b’Ubuzima, mu rwego rwo kubafasha kunoza itumanaho no koroshya itangwa rya serivisi z’ubuzima ku baturage.
Ibikorwa by’ubuvuzi byatangirijwe ku Bitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya Byumba biteganyijwe gukomereza no mu bindi bitaro birimo umunani mu gihugu hose, aho abaganga b’inzobere bazatanga serivisi zitandukanye zirimo kubaga n’ubuvuzi bw’indwara zinyuranye mu gihe cy'ukwezi kose.