Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abaturage basabwe guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 13 Mata 2026 mu Murenge wa Nyamiyaga, ahahoze urwibutso rwa Mugina, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abayobozi n’abaturage bongeye kwibutswa inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubungabunga Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yasabye abitabiriye iki gikorwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside, ndetse n’andi macakubiri yose ashobora gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Dukwiye gukomeza kuba maso, tukarwanya uwo ari we wese ugerageza gusubiza inyuma amateka yacu, binyuze mu ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi ni inshingano za buri wese.”

Yakomeje ashimangira ko Ubumwe n’Ubudaheranwa ari inkingi z’ingenzi mu kubaka igihugu kirambye, asaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kurinda ayo mahame.

Yagize ati: “Twese tugomba kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, tukiyemeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku isi.”

Yanibukije urubyiruko ko ari rwo Rwanda rw’ejo, arusaba kwitabira gahunda zose zateguwe muri iyi minsi 100 yo Kwibuka, kugira ngo rwigire ku mateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Urubyiruko rukwiye kwitabira ibi bikorwa byo kwibuka, rukamenya amateka y’igihugu cyarwo, bityo rukaba umusingi ukomeye wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo hazaza heza.”

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 bikomeje hirya no hino mu gihugu, bigamije kuzirikana amateka, guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda.