“Leta ntizigera idohoka mu rugamba rwo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge” — Meya NZABONIMPA Emmanuel
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze gukomeza gukaza ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ashimangira ko nta kudohoka kuzabaho mu bikorwa bigamije kurengera ubuzima n’imibereho y’abaturage.
Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu nama yagiranye n'Abayobozi b'Imirenge, Abayobozi b'Utugari n'Abayobozi bungirije b'Utugari kuri uyu wa 31 Kanama 2029. Muri iyi nama Bwana NZABONIMPA yasabye abayobozi kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko ari umwanzi w'iterambere ry'igihugu. Yabibukije kandi ko Leta itazigera idohoka mu rugamba rwo guca ibi binyobwa bityo abasaba ubufatanye mu kubirandura.
Yagize ati: “Leta ntizigera idohoka mu rugamba rwo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Abaturage bagifite ibi binyobwa bakwiye kubishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo bimenwe, birinde n’ibihano bishobora kubageraho.”
Bwana NZABONIMPA kandi yasabye abayobozi gukoresha Inteko z’Abaturage zo ku wa 1 Nzeri 2026 mu gukomeza ubukangurambaga bwa #HeheNicyuma, bukangurira abaturage kureka ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubishyikiriza inzego zibishinzwe.
Ati: “Ntabwo tugomba gutegereza ko inzego zibifata ku gahato. Uwaba agifite ibi binyobwa asabwa kubitanga ku bushake, bikamenwa, bityo tukarinda ubuzima bw’abaturage kandi tukirinda ingaruka z’amategeko.”
Muri iyi nama, Meya yanashimangiye ko ubukangurambaga budakwiye kugarukira ku kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gusa, ahubwo ko abayobozi bakwiye no gukorana mu kuzamura ibipimo by’ubwisungane mu kwivuza, #EjoHeza n’izindi gahunda za Leta.
Mu bindi byaganiriweho, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Madame Uwera Parfaite, yagarutse ku myiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2027A.
Yasabye abayobozi b’Utugari bungirije kwegera abaturage no kubakangurira kwitegura hakiri kare, ndetse no gukorana n’inzego bireba kugira ngo inyongeramusaruro, zirimo ifumbire n’imiti, ziboneke ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, MBONYINTWARI JMV, we yibanze ku myiteguro yo guhangana n’ingaruka z’imvura y’Umuhindo iri hafi.
Yasabye abayobozi gukomeza gutahura hakiri kare ahashobora kwibasirwa n’ibiza, gufata ingamba zo kubikumira no kurengera ubuzima bw’abantu n’ibikorwa by’iterambere.
MBONYINTWARI kandi yibukije abayobozi ko itangira ry’amashuri ryegereje, abasaba kugira uruhare mu gutuma abana bose bagana ishuri kandi bakiga neza.