Rubaya: Minisitiri Mukazayire Nelly asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no guteza imbere siporo
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abaturage b’Akarere ka Gicumbi, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, ahubwo bagaharanira kugira ubuzima buzira umuze, gukunda siporo n’umurimo, mu rwego rwo kubaka imiryango itekanye n’urubyiruko rushoboye.
Minisitiri Mukazayire yabigarutseho kuri uyu wa 26 Nzeri 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Rubaya mu Muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, Intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi n’inzego z’umutekano.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Umuganda, Minisitiri Mukazayire yashimangiye ko siporo ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bifasha urubyiruko kugira ubuzima buzira umuze, gukoresha neza igihe cyarwo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Mureke tugire umuryango utekanye n’urubyiruko rushoboye, ntitwifuza abaturage bakomeza kunywa ibyuma, tube Soba, ubundi dufatanye kubaka u Rwanda twifuza.”
Yasabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo ibyuma n’inzoga z’inkorano, anashishikariza urubyiruko kwitabira siporo no gukunda umurimo.
Ubutumwa bwa Minisitiri Mukazayire bwashimangiye umurongo w’Akarere ka Gicumbi wo guteza imbere siporo nk’igikorwa kigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, guteza imbere impano z’urubyiruko no kurufasha kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Akarere n’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu kuba Akarere karahawe Stade, avuga ko iki gikorwa-remezo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo no guha abakinnyi n’abaturage ahantu heza ho gukorera no kwitabira ibikorwa bya siporo.
Yagaragaje ko umusaruro w’ishoramari mu bikorwa-remezo bya siporo ukomeje kugaragara, aho Gicumbi FC imaze gutsinda imikino itatu ya mbere ya BK Pro League, ikaba ifi amanota 9 ku 9 nyuma y’umunsi wa gatatu.
Bwana NZABONIMPA yavuze ko uyu musaruro utanga icyizere ku iterambere rya siporo muri Gicumbi, ashimangira ko Stade n’ibindi bikorwa-remezo bya siporo bizakomeza gukoreshwa mu guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko no kuzamura urwego rw’amakipe ahagarariye Akarere.
Yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu gushyigikira ibikorwa bya siporo, abasaba gukomeza kubungabunga Stade n’ibindi bikorwa-remezo byubatswe, no kubibyaza umusaruro mu guteza imbere urubyiruko.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, anatangaza ko Polisi ikomeje kongera imbaraga mu gukurikirana abinjiza n’abacuruza Kanyanga banyuze mu nzira zitemewe.
Bwana Rutikanga yavuze ko abarembetsi bakomeje guhigwa, asaba abaturage kudahishira ababigiramo uruhare, ahubwo bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano.
Ati: “Abarembetsi turabashaka kandi ntiduteze gucika intege. Aho banyura hose bari kwangiza imiryango yacu kandi ntabwo tuabyemera.”
Yasobanuye ko Kanyanga ishobora kugira ingaruka ku mibereho y’imiryango, zirimo amakimbirane, ihohoterwa no kutitabira amashuri, asaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhashya iki cyorezo.
Yongeye gusaba abaturage bafite amakuru ku bacuruza cyangwa binjiza ibiyobyabwenge kuyageza ku nzego zibishinzwe, abasobanurira ko amakuru ashobora gutangwa mu ibanga kandi umutekano w’uyatanze ukabungwabungwa.
Uretse ubutumwa bugamije guteza imbere siporo no kurwanya ibiyobyabwenge, Umuganda rusange wo ku wa 26 Nzeri wanibanze ku gukumira ibiza.
Abaturage n’abayobozi bakoze ibikorwa byo gucukura imirwanyasuri, gutunganya imiyoboro y’amazi no gucukura ibyobo bifata amazi, hagamijwe kugabanya amazi amanuka ku misozi no gukumira ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi.
Ibi bikorwa byahujwe n’ubukangurambaga bwo gukomeza kwitegura no gukumira ibiza, abaturage basabwa kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no kubungabunga ibikorwa byubatswe.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo muri Rubaya, abaturage bemerewe inkunga yo kunoza ikibuga cy’imikino, kugira ngo urubyiruko rugire ahantu heza ho gukorera imyitozo no guteza imbere impano zarwo.
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri muri Gicumbi wasize ubutumwa bwibanze ku kubaka imiryango itekanye, guteza imbere urubyiruko binyuze muri siporo, kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira ibiza, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye ry’Akarere.






