Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubuyobozi busaba ubufatanye mu gukumira ibyaha no kongera imbaraga mu marondo y’umwuga

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abaturage gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha, kurwanya magendu n’icuruzwa ry’inzoga zitemewe n’amategeko, no kongera imbaraga mu mikorere y’amarondo y’umwuga.

Ibi byagarutsweho ku wa 19 Ukwakira 2026, mu nama yaguye y’umutekano yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, yabereye ku biro by’Akarere. Iyi nama yari igamije gusuzuma uko umutekano uhagaze no kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo ibyaha bikumirwe, umutekano w’abaturage urusheho kubungabungwa.

Mu bibazo byagarutsweho, harimo icuruzwa rya kanyanga n’izindi nzoga zitemewe n’amategeko, byagaragajwe nk’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'Abaturage.

Mu gihe hakomeje ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano, Umuyobozi w’Akarere yagaragaje impungenge z’ubwiyongere bw’abacuruza kanyanga, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe kandi kirandurwe ku buryo burambye.

Yagize ati: “Nyuma y’uko duciye inzoga z’inkorano, umubare w’abantu bacuruza kanyanga wariyongereye. Kanyanga ni intandaro y’ibindi byaha byangiza umutekano, kuko abenshi babikora baba banyoye ibiyobyabwenge.”

Bwana NZABONIMPA yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira icuruzwa ry’izi nzoga, gukurikirana amakuru ajyanye n’ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano no gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Yashimangiye ko kubungabunga umutekano bisaba uruhare rwa buri wese, bityo ko inshingano zo gukumira ibyaha zitagomba kugarukira gusa ku nzego zishinzwe umutekano, ahubwo ko n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bakwiye kugira uruhare rugaragara mu gukumira no gutanga amakuru ku gihe.

Indi ngingo yibanzweho ni ugukomeza kunoza imikorere y’amarondo y’umwuga. Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kongera ubushobozi bw’amarondo asanzweho no gushyiraho amarondo y’umwuga mu Tugari tutayiafite, ku buryo mu gihe cy’ukwezi kumwe Imirenge yose izaba ifite amarondo y’umwuga akora neza.

Izi ngamba zigamije kongera ubushobozi bwo gukumira ibyaha birimo ubujura, urugomo n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, binyuze mu gukaza ubufatanye, kunoza igenamigambi ry’amarondo no gukurikirana imikorere yayo.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abitabiriye inama gushyira mu bikorwa imyanzuro yayo no gukomeza gufatanya mu bikorwa byose bigamije kubungabunga umutekano. Yashimangiye ko gukumira ibyaha hakiri kare, gutanga amakuru ku gihe no gukorana hagati y’inzego ari ingenzi mu kurinda abaturage no gushyigikira iterambere rirambye ry’Akarere ka Gicumbi.