"Mugire umuco wo kuganira mu rugo kuko bizabafasha kumenya aho bitagenda neza no kubishakira ibisubizo" - Depite Rutebuka Barinda

Mu Karere ka Gicumbi, abagore basabwe kurushaho kwita ku nshingano zo kurera abana babyaye, bakubaka imiryango ishoboye kandi itekanye, ndetse bakagira uruhare rugaragara mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kuko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza.

Ibi byagarutsweho ku wa 8 Werurwe 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’abagore ku isi, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro.”

Mu Karere ka Gicumbi, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Nyamiyaga, aho abayobozi n’abaturage basabye ba Mutimawurugo kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, bakamenya gutegura indyo yuzuye, bakita ku isuku y’umuryango, ndetse bagafatanya n’abagabo babo gukora uturima tw’igikoni no gutera ibiti by’imbuto aho batuye, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru ry'Akarere yavuze ko hari aho usanga bamwe mu bagore bagira imyitwarire idahwitse, nko kujya mu tubari bagasinda kugeza batashye mu gicuku, ntibite ku mibereho y’abana babo. Yashimangiye ko abagore bakwiye kwiminjiramo agafu bagakurikirana inshingano zabo, bagafatanya n’abagabo babo kubaka imiryango itekanye.

Yagize ati: “Mu Rwanda twishimira ko duhabwa amahirwe angana n’ay’abagabo binyuze mu ihame ry’uburinganire. Twamaze gusobanukirwa ko dushoboye, ariko hari abatezuka ku nshingano bakadusebya. Tugomba kurangwa n’indangagaciro, tukubaha abagabo bacu, tukarera neza abana bacu, kandi tukagira uruhare mu kurwanya igwingira n’imirire mibi.”

Undi muturage nawe yavuze ko uburinganire budasobanuye gusuzugura abo bashakanye, ahubwo ko busobanura ubufatanye n’ubwuzuzanye mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.

Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi, Hakuzwimana Iphigenie, yavuze ko aho byagiye bigaragara ko hari ba Mutimawurugo batitwaye neza, biyemeje kubikosora bagaharanira kubaka imiryango itekanye, kurwanya igwingira no kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasabye abagore kudatezuka ku nshingano zabo zo kwita ku miryango, kurangwa n’isuku, gutegura indyo yuzuye no kurangwa n’ikinyabupfura, kuko ari byo biranga indangagaciro z’umugore w’umunyarwandakazi.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori, Hon. Depite Rutebuka Barinda, yasabye abagore n’imiryango muri rusange kwimakaza umuco wo kuganira mu rugo, kuko ari ingenzi mu gukemura ibibazo by’umuryango no kubaka iterambere rirambye.

Yagize ati: “Mugire umuco wo kuganira mu rugo kuko bizabafasha kumenya aho bitagenda neza no kubishakira ibisubizo. Ntabwo ari byiza kwirirwa mu gushaka imitungo mutazi uko abana bameze cyangwa ngo munanirwe kuganira ku mishinga iteza imbere urugo.”

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Karere ka Gicumbi byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye by’ubufasha n’ubufatanye. Muri byo harimo kuremera inka ebyiri imiryango itishoboye, gutanga ibiryamirwa, kugaburira abana amata nk’ikimenyetso cyo kurwanya igwingira, ndetse no guhemba abagore b’indashyikirwa bitwaye neza mu bikorwa by’iterambere mu Karere.

Abitabiriye ibi birori banashishikarijwe gukomeza guteza imbere umugore, kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, no gufatanya mu gusubiza abana ku ishuri no kubaha uburere bubategurira ejo hazaza heza.

Ubutumwa bwagarutsweho muri uyu munsi bwashimangiye ko umugore ashoboye, kandi ko iyo ahawe amahirwe akayabyaza umusaruro, agira uruhare rukomeye mu kubaka umuryango, Akarere n’Igihugu muri rusange.

Back