ABAKOMOKA MU MIRYANGO IKENNYE 260 BO MURI GICUMBI, BARASHIMIRA UMUKURU W’IGIHUGU WABAFASHIJE KUBONA IMASHINI ZIDODA BAKABA BAGIYE GUKIRIGITA IFARANGA

Mu rwego rwo kunganira ingo zikennye mu mitungo ibyara inyungu hagamijwe kuzifasha muri gahunda yo kwikura mu bukene ku buryo burambye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imishinga y’inzego z’Ibanze LODA, bamaze gufasha  imiryango ikennye kubona imashini zidoda ndetse n’ibiziherekejwe birimo Ipasi y’amashanyarazi n’imikasi.

Iyi miryango ivuga ko ari amahirwe kuri yo, kuko bagiye kwikura mu bukene, akaba ari naho bahera bashimira Umukuru w’Igihugu udahwema guhora abatekerezaho ari nako abakorera buri kimwe cyose cyatuma babasha kwikura mu bukene.

Urugero ni Ahishakiye Jean De Dieu umwe mu bafashijwe kwiga umwuga w’ubudozi na Leta ndetse akaba yaranahawe imishani idoda, arashimira Leta Muri rusange by’umwihariko umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Ati” Ndumva mu mutima wanjye ibyishimo byandenze pe, Mbere na Mbere ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame, buri gihe uhora arajwe ishinga no kudushakira icyo twakora ngo tubashe kwivana mu bukene, Leta yarakoze kumfasha kwiga umwuga w’ubudozi none dore impaye n’imashini, iyi mashini izamfasha gushyira mu ngiro umwuga nize kandi ngiye no gukirigita ifaranga nsezerere ubukene.

 Nyiramana Donatille we , avuga ko iyi mashini igiye kumufasha guhindura ubuzima n’imibereho ishariye we n’umuryango we bari babayemo.

Ati” Ndahamya nta shidikanya ko iyi mashini igiye kumfasha guhindura ubuzima  bwo guca inshuro narimbayemo, mfite abana kubabonera icyo kurya byari intambara, ariko iyi mashini nizeye ko izambera igisubizo, kuko nagiye kwiga umwuga w’ubudozi mbifashijwemo na Leta, narimbikunze nizeye ko rwose bizagenda neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel, yasabye abahawe izi mashini kuzazifata neza kandi zikabagirira umusaruro uzabafasha gusohoka mu bukene.

Ati” Mbere na mbere ndabanza kubashimira ko mwagize umuhate wo kwitabira kwiga umwuga w’ubudozi mukaba mwarasoje amasomo yanyu, ibi byerekana ko mufite umuhate n’inyota byo kwiteza imbere. Mboneyeho rero kubasaba kuzabyaza umusaruro izi mashini mwahawe, kuko zigiye kubafasha gushyira mu ngiro amasomo mwiza, muzazifate neza nti muzazigurishe.

Umuyobozi w’Akarere yabibukije ko imwe mu nzira yo gutera imbere ari ukwizigamira, ukirinda kujya mu bidafite umumaro.

Ati” Mwese mugomba kwibuka ko kugira ngo utere imbere bisaba ko ukora ariko icyo ubonye ukibuka kwizigamira, ndabashishikariza kwizigamira muri EJO HEZA, mukajya mwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kuko nti Wabasha gukora udafite ubuzima bwiza.

Hamaze gutangwa imashini, amapasi y'umuriro n'imikasi ku batishoboye 260, Byose bifite agaciro ka 50,928,800FRW.

Iki gikorwa kizakomeza; abazahabwa ibikoresho by'imyuga bose hamwe ni 397 bo mu mirenge yose uko ari 21. Abazahabwa ibikoresho ni abize ubudozi, ububaji, ubwubatsi, ubukanishi, gusudira, gutunganya imisatsi, ubutetsi, gukora imigati, gutunganya imbuto n'imboga, amashanyarazi n'ubudozi bw'inkweto n'ibikomoka ku mpu.

Back