ABATURAGE B’AKARERE KA GICUMBI BANEJEJWE N’IBIKORWA BYA GREEN GICUMBI

  Gicumbi News

Kuva kuri uyu wa 08-11 Kamena 2021 mu karere ka Gicumbi hatangiye igikorwa cyo gusura bimwe mu bikorwa byakozwe ku bufatanye bw’Umushinga wa GREEN GICUMBI, bigamije guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.  Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ikiganiro Umuyobozi w’Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix ari hamwe n’Umuyobozi w’Umushinga bwana KAGENZA BUGINGO JMV n’Umujyanama w’uyu mushinga bwana MULISA Alexis bagiranye n’ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda ari ibyandiko, radiyo ndetse na televiziyo.

Iki kiganiro cyagurutse ku bikorwa bimwe na bimwe bimaze gukorwa mu gihe cy’amezi 18 birimo gukora amaterasi y’indinganire ku buso  bugera kuri ha 400, amaterasi yikora ku buso bungana na ha 410, gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri ha 600, no kuvugurura amashyamba yari ashaje ku buso bwa ha 400, gutubura no gutera ibiti by’imbuto 68,000 n’ibindi binyuranye. Nk’uko byagarutsweho n’Umukozi ushinzwe imicungire irambye y’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho muri uyu mushinga bwana RURANGWA Felix yavuze ko mu karere ka Gicumbi hari amashyamba menshi yaba aya leta ndetse n’ay’abaturage yari akuze cyane aho wasanga hari ishyamba ritavamo n'urubaho, ngo ubu akaba yaravuguruwe ngo kuko atari ajyanye n'igihe kandi nta musaruro. Yavuze ko babanje kuganira n’abaturage beneyo babereka ko nta musaruro bateze kuri ayo mashyamba, babumvishako Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ngo ikabaishaka kubaterera amashyamba atanga umusaruro kandi nta kiguzi ibasabye. Yakomeje avuga ko ngo babanje gucamo imirwanyasuri kugira ngo bagabanyemo umuvuduko w’amazi y’isuri. Yashoje avuga ko aya mashyamba azajya avamo imbaho n'amapoto y'amashanyarazi.

Umwe mu basazuriwe amashyamba witwa MUKANDAGIJIMANA Regine utuye mu mudugudu wa Rwiri, akagari ka Gisuna mu murenge wa BYUMBA yavuze ko batangira kubabwira kuvanaho amashyamba yabo ngo babaterere andi atanga umusaruro, ngo babanje kubyanga bazi ko ari ugushaka kuyabambura, ngo nyuma yo gukomeza kuganirizwa n’ubuyobozi baza kwemera. Yakomeje avuga ko uyu mushinga utabatereye amashyamba ngo ahubwo wanabahayemo akazi ngo aho yahise yigurira imashini idoda imaze kumugeza ku bikorwa bifatika ngo kuko amafaranga yaziraga rimwe.Ikindi ngo ni uko ibi biti abyitezeho umusaruro kuko we na bagenzi be batazongera kubitema mu kajagari nka mbere bityo bikazamubera akabando k'izabukuru ngo kuko afite imyaka 58 y’amavuko.

Back