Akarere ka Gicumbi na World Vision mu rugendo rwo kurandura imirire mibi n'igwingira ry'abana bato
Mu gihe imibare igaragaza ko 38.8% by’abana bo mu Karere ka Gicumbi bafite ikibazo cy’igwingira, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buremeza ubufatanye n'inzego zitandukanye ari imwe ingamba zo kurandura burundu imirire mibi n'igwingira mu bana bato.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n'Umuyobozi w’Akarere, NZABONIMPA Emmanuel, mu ruzinuko yagiriye ku Cyicaro gikuru cya World Vision Rwanda giherereye mu Karere ka Gasabo, aho yakiriwe na Pauline Okumu, Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda.
Ibi biganiro ku mpande zombi ntibyagarukiye ku gusuzuma imibare gusa, ahubwo byibanze ku gushyiraho umurongo w’ibikorwa bifatika bizahindura ishusho y’imirire mu miryango yo muri Gicumbi.
Mu biganiro bagiranye, Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko igwingira atari ikibazo cy’ubuzima gusa, ahubwo ari imbogamizi ikomeye ku iterambere rirambye ry'Akarere ka Gicumbi. Yashimye uruhare rwa World Vision mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ariko anagaragaza ko urugendo rukiri rurerure.
Yagize ati: “Iyo 38.8% by’abana bafite igwingira, ni ikimenyetso cy'uko tugomba kongera imbaraga. Turifuza ubufatanye burenze inkunga zisanzwe, tugakorana mu buryo burambye, bwibanda ku mpinduka z’igihe kirekire.”
Yagarutse ku mpamvu zituma igwingira rikigaragara, zirimo imyumvire itaranozwa ku mirire iboneye, imiterere y’ubukungu bw’imiryango imwe n’imwe, ndetse n’imikoreshereze ituzuye y’ibiribwa biboneka.
Kimwe mu byagarutsweho cyane ni gushyira imbaraga muri gahunda ya Professional UMUGANDA, igamije guhuza ubuyobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage mu gushaka ibisubizo byihariye ku bibazo bibugarije.
Ubuyobozi bw’Akarere busanga iyi gahunda ishobora kuba inzira nyayo yo kwegera abaturage, kubigisha ku mirire iboneye no kubashishikariza kugira uruhare rugaragara mu kwita ku buzima bw’abana babo.
Ku ruhande rwa World Vision, Pauline Okumu yagaragaje ko bemeye ubusabe bw’Akarere, anemeza ko muri uku kwezi kwa Werurwe itsinda rya tekiniki rizasura Gicumbi bakaganira ku mikorere n'imikoranire.
Yagize ati: “Tuzakorana n’itsinda ry’Akarere mu gusesengura neza ikibazo, tugene ibikorwa byibanda ku mpamvu nyamukuru z’igwingira, kandi dushyireho gahunda ifatika yo gushyira mu bikorwa Professional UMUGANDA mu rwego rwo kugabanya no kurandura iki kibazo.”
Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, abafatanyabikorwa batandukanye n’abaturage ubwabo. Intego ni ukugira ngo buri muryango wumve ko kurwanya igwingira atari inshingano z’urwego rumwe, ahubwo ari urugamba rusaba ubufatanye bwa bose.
Mu gihe Gicumbi ishyira imbaraga muri uru rugendo, ubuyobozi bw’Akarere burahamya ko kurandura igwingira bidashoboka mu magambo gusa, ahubwo bisaba ibikorwa bifatika, ubufatanye buhoraho n’imiyoborere ishingiye ku kugira intego zisobanutse.