Amahirwe y’ishoramari ku Mulindi w’Intwari: abaturage barasaba ibikorwa remezo byihuse
Akarere ka Gicumbi gatangaza ko agace ka Mulindi w’Intwari gafite amahirwe menshi y’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo bushingiye ku mateka, mu gihe abaturage bahatuye basaba ko hajyaho ibikorwa remezo bihagije kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro.
Umulindi w’Intwari, uherereye mu Murenge wa Kaniga, ni ahantu ndangamateka hafite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ho hafatiwe ibyemezo by’ingenzi byagize uruhare mu guhindura amateka y’u Rwanda.
Nubwo ayo mateka ari ingenzi, abaturage bavuga ko iterambere ry’aka gace rikiri inyuma ugereranyije n’agaciro kaho. Nsabimana Aimable, utuye mu Mudugudu wa Mulindi, yavuze ko ibikorwa remezo bikiri bike, cyane cyane mu rwego rwo kwakira abashyitsi.
Ygize ati: “Ku Mulindi w’Intwari ni ho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye, ariko iterambere riracyari hasi. Nta mahoteli ahagije ahari ndetse n’ibindi bikorwa byafasha kwakira abashyitsi biracyari bike.”
Yongeyeho ko kuba nta muhanda w'umukara uhagera biri mu mbogamizi zikomeye, ashimangira ko umuhanda uhuza Mulindi na Nyagatare uramutse ukozwe byafasha ubuhahirane no guteza imbere ubuhinzi n’ubucuruzi n'ubukerarugendo kandi bikazamura imibereho y'umuturage wo mu santeli ya Mulindi.

Banyanga Augustin, undi muturage wo muri Kaniga na we yavuze ko ubwigunge buterwa no kubura umuhanda wa kaburimbo bituma abashoramari n’abakerarugendo badakunda kuhagana.
Yagize ati: “Aka gace kari mu bwigunge kubera kubura umuhanda wa kaburimbo. Iyo umuhanda uba uhari, abashoramari n’abakerarugendo baza ari benshi.” Yongeyeho ko kuba nta mahoteli n’ibikorwa by’ubucuruzi bihagije bihari bituma abaturage bajya gushaka serivisi kure, bikabongerera ibiciro by’imibereho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bwatangiye gushyira imbaraga mu guteza imbere aka gace, bushishikariza abikorera gushoramo imari. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, avuga ko Umulindi w’Intwari ari ahantu h’amateka akomeye kandi hafite amahirwe akomeye y’ishoramari agira ati: “Ku Mulindi ni ahantu hafatiwe ibyemezo bikomeye byo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu. Turashishikariza abashoramari kuhaza bagashora imari.”
Yongeraho ko hari ibikorwa biri gukorwa birimo kubaka inzu ndangamateka izafasha gukurura abakerarugendo, bikazatuma hakenerwa serivisi zitandukanye zirimo amahoteli n’ubucuruzi. Ku bijyanye n’imihanda, ubuyobozi bugaragaza ko hari imishinga iri gutegurwa, nubwo hakiri imbogamizi z’ingengo y’imari kugira ngo hubakwe umuhanda uzahuza Gicumbi na Nyagatare uciye ku Mulindi n’ibindi bice. Avuga ko intego ari ukugira imihanda ya kaburimbo irambye izafasha ubuhahirane n’iterambere ry’abaturage bityo bikaba bisaba gukoranwa ubusshishozi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze kandi ko kuba Mulindi yegereye umupaka wa Gatuna ari amahirwe akomeye ku bashoramari, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Aya mahirwe ni amwe mu yagarutsweho mu nama yabaye ku wa 26 Werurwe 2026, yahuje Akarere ka Gicumbi, abashoramari n’abikorera, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), hagamijwe kugaragaza imishinga y’ishoramari iri mu Karere ka Gicumbi.
Muri iyo nama, hagaragajwe imishinga itandukanye irimo kubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo biteganyijwe muri aka gace, hagamijwe kuhahindura igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku mateka yo kubohora igihugu.