AMBASADERI WA SUDANI MU RWANDA YISHIMIYE IKIRERE CY’AKARERE KA GICUMBI
Kuri uyu wa Gatanu, Tariki 03 Nyakanga 2026 nibwo Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda HE Khalid Musa Dafala Yasuye Akarere ka Gicumbi.
Mu ruzinduko rwe rw’akazi Ambasaderi Dafala, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere Bwana Nzabonimpa Emmanuel, amusangiza ishusho rusange y’Akarere ka Gicumbi ndetse anamusobanurira amahirwe y’ishoramari agaragara mu karere ka Gicumbi Abanyasudani bashobora gushoramo.
Ambasaderi Dafala yavuze ko yishimiye amahirwe y’Akarere ka Gicumbi, ndetse n’iterambere aka Karere kamaze kugeraho ariko cyane cyane yishimiye ikirere cyaho.
Ati” Nishimye cyane, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yanyakiriye neza jyewe na bagenzi banjye, ariko igishimishije cyane, twasobanuriwe imiterere n’amahirwe y’ishoramari agaragara mu karere ka Gicumbi”.
Yakomeje avuga ko bitewe n’uburyo ikirere cy’Akarere ka Gicumbi ari cyiza amakipe y’umupira w’amaguru y’iwabo muri Sudani yaje gukina muri shampiyona y’uRwanda ashobora kuzajya aza gukorera umwiherero I Gicumbi.
Ati” Nkurikije uburyo ikirere cya Gicumbi ari cyiza cyane, tuzaganira amakipe yacu ya Al Hilal SC na Al Merrikh SC ajye aza gukorera umwiherero hano, amkipe yacu afite gutegura imikino myinshi irimo CECAFA, Shampiyona yo mu Rwanda n’andi marushanwa atandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana Nzabonimpa Emmanuel yashimiye Amabasaderi wa Sudan HE Dafala, kubwo gufata umwanya we akaza gusura Akarere ka Gicumbi, yizeye ko ari imikoranire myiza izafasha impande zombie gutera imbere, dore ko mu Karere ka Gicumbi hatangiye gukoreramo abafatanyabikorwa baturutse muri Sudan.
Ati” Sudan batangiye kutugana, ubu mu Karere kacu dufite abafatanyabikorwa bubatse uruganda rwa PEMBE rutunganya ifarini, rero rwose tuzakomeza gufatikanya no mu bindi bashobora kwifuza gushora iwacu I Gicumbi, twaberetse amahirwe y’ishoramari ahari”
Kugeza kuri ubu mu Rwanda harabarurwa Abanyasudani barenga ibihumbi bitanu, abenshi muri bo akaba ari abanyeshuri, abandi bakaba bakora imirimo itandukanye.