GICUMBI: BASABWE KUGIRA UMUHIGO KUGABURIRA ABANA KU ISHURI

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Kanama, 2024 mu Gihugu cyacu twizihiza Umunsi w’Umuganura, mu Karere ka GICUMBI wizihizirijwe mu Mirenge yose naho ku rwego rw’Akarere wizihzirizwa mu kagari ka BUSHARA mu murenge wa SHANGASHA, aho witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere bwana NZABONIMPA Emmanuel ari hamwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana NTAGUNGIRA Alexis, Inzego z’Umutekano, Bamwe mu bakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere, Bamwe mu Bikorera bo mu Karere ndetse n’Abaturage b’Umurenge wa SHANGASHA.

ABAYOBOZI BAMURIKIRWA UMUSARURO ABATURAGE BA SHANGASHA BABONYE MURI IKI GIHE CY'IMPESHYI

Nk’uko byagiye bigarukwaho, Umuganura ni Umunsi Mukuru ngarukamwaka uba mu gihugu cyacu kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka, ukaba ari umunsi uhabwa agaciro gakomeye kuva kera mu mateka n’imibereho y’Abanyarwanda kuko wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’Abanyamihango b’Umuganura naho ku rwego rw’Umuryango Umukuru w’Umuryango akaba ari we wawuyoboraga.

Umuganura kandi wari umwanya wo gusabana kw’Abayobozi n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo, mu muryango abana bagasabana n’ababyeyi babo, muri icyo gitaramo cy’Umuganura, hakamurikwa ibikorwa by’indashyikirwa, maze abakoze neza bagashimwa ndetse bakagororerwa naho ibigwari bikagawa.

Muri uyu mwaka wa 2024 Umuganura urizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira:Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ’’, akaba ari umunsi waranzwe no kumurika umusaruro wabonetse, imbyino, indirimbo, imivugo birata iterambere ryagezweho ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’Abayobozi usozwa n’umuhango wo gusangira umuganura aho babanje guha umuganura abana bato.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere bwana NTAGUNGIRA Alexis, yagarutse kuri iyi nsanganyamatsiko avuga ko uyu ari umwanya wo kwishimira urugendo rw’imyaka 30 Abanyarwanda twagendanyemo tukishakamo ibisubizo, ubu tukaba tumaze kwigira mu nkingi zose igihugu cyacu cyahisemo kugenderamo. Urugero ngo nko mu nkingi y’imiyoborere myiza, ubuyobozi bwegerejwe abaturage, barahura bagahitamo ibibanogeye, gahunda y’ubumwe n'ubudaheranwa yarimakajwe ngo naho mu nkingi y’Ubukungu, hashyizweho gahunda yo gukorera mu mashyirahamwe n’amakoperative afasha abatishoboye kwivana mu bukene ngo ubu bakaba bishimye asoza avuga ko Leta yacu ibasaba kurushaho kubungabunga no gushimangira ubumwe bwabo no kwirinda icyabuhungabanya icyo ari cyo cyose, bagira umuco wo gutabarana mu bintu byose ngo uyu muganura ukaba wunze muri gahunda y’Akarere kacu ya MUTURANYI NGIRA NKUGIRE TUGEREANEYO MU ITERAMBERE.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere bwana NZABONIMPA Emmanuel yabanje gushimira abaturage b’Umurenge wa SHANGASHA ku bikorwa byo kwiteza imbere mu mibereho myiza no kuzamura ubukungu bw’Igihugu bakoze mu mwaka wa 2023-2024 anabibutsa ko mu mateka y’u Rwanda Umuganura wari umuhango ukomeye mu kugenga imibereho y’Abanyarwanda n’imitegekere y’Igihugu ndetse n’imwe mu nzira z’ubwiru 18 zariho ku ngoma ya Cyami, ngo ukaba waraje gukurwaho n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Ababirigi mu mwaka wa 1925 ngo wongera kugarurwa nyuma y’ubwigenge ngo ariko ukizihizwa ari ibirori bisanzwe bitandukanye n’ibya kera.

Yakomeje ababwira ko nyuma yo kubona rero ko umuganura ari kimwe mu byatumye u Rwanda ruba igihugu gikomeye kandi kitavogerwa kuko watumaga Abanyarwanda bunga ubumwe bakanihaza mu biribwa, ngo Leta y’u Rwanda yongeye kugarura umuganura guhera mu mwaka wa 2011 ngo aho kuva ubwo, Umuganura wahindutse Umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri wa gatanu wa mbere wa Kanama kandi ukizihizwa n’Abanyarwanda mu Rwanda n’abatuye mu mahanga.

Yashoje agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, agira ati: “Kugaburira abana ku ishuri tubigire umuhigo n’intego kuko icyashenye ubumwe bw’Abanyarwanda kutiga biri ku isonga, tukaba dushimira Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wagaruye umuganura ndetse na gahunda y’uburezi kuri bose mu Gihugu cyacu”.

ANDI MAFOTO Y'UMUGANURA MU MURENGE WA SHANGASHA

Back