Gicumbi FC yongeye gusubira mu Cyiciro cya Mbere itsindiye n’igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri

Gicumbi FC yongeye kugaruka mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu yari imaze yaramanutse, yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsinda Étoile de l’Est FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025.

Nubwo iyi kipe yari imaze kwemezwa ko izazamuka mbere y’umunsi wa nyuma, ntiyigeze icogora, ahubwo yakomeje kwitwara neza kugeza itsinze umukino usoza shampiyona. Uyu mukino wayihesheje gutsinda imikino yose. 

Abafana ba Gicumbi FC, bishimiye uburyo ikipe yabo yitwaye, biyemeza no kuyiba hafi ngo itazongera gusubira mu cyiciro cya Kabiri. Abenshi bagaragaje icyizere, ubwitange n’ubufatanye bavuga ko ari byo byayigejeje ku ntsinzi, ari na byo bizayifasha kwitwara neza mu cyiciro cya mbere.

Abafana b'iyi kipe, bavuga ko igihe kigeze ngo bafatanye n’ikipe byimazeyo. Umwe muri bo yagize ati: “Twabonye uko ikipe yacu yitangiye ibyishimo by’Abanyagicumbi, natwe tugomba kuyiba hafi mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo izagumane icyerekezo n’intsinzi.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel, yashimye uruhare rw’abakinnyi, abafana n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu rugendo rwo kuzamuka. Yaboneyeho no gushimangira ko urugamba rutararangira, ahubwo ari bwo rugitangira.

Yagize ati: “Turashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwa Gicumbi FC, ariko ubu ni bwo tugomba kurushaho gukorana kugira ngo ikipe itazongera kumanuka. Ibi bizashoboka nibiramuka byubakiye ku bufatanye bw’abaturage, abayobozi, abafatanyabikorwa n’abafana.”

Ubu Gicumbi FC yiteguye kwinjira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 mu cyiciro cya mbere, aho isabwa gukomeza gushyira imbaraga mu myiteguro, kugira ngo itange isura nshya irangwa no guhatana ku rwego rwo hejuru no gususurutsa abakunzi bayo bo mu mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi ndetse n’abandi bose bayifana baturutse mu mpande enye z’igihugu cyacu.

Mbere y'uko umukino utangira, hafashwe umunota wo kwibuka ku shyuro ya 31 abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994.

 

Back