GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASHIMYE URUHARE RW'ABAFATANYABIKORWA AHO BAGEZE BASHYIRA MU NGIRO GAHUNDA YA NST2
Ingingo yo kurebera hamwe uko gahunda ya Guverinoma y'iterambere y'imyaka 5 NST2 irimo gushyirwa mu bikorwa, ni imwe mu ngingo yafashe umwanya munini ubwo habaga inama Nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'Intara y'Amajyaruguru.
Iyi nama yabaye kuwa Kane tariki 30 Gicurasi 2026 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gicumbi, yayobowe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice.
Yavuze ko uruhare rw'abafatanyabikorwa ruza ku isonga, kuko ibikorwa byinshi bakora bisanzwe biri mu bigomba gukorwa muri NST2 ubu imaze imyaka ibiri irimo gushyirwa mu bikorwa, ikaba isigaje indi myaka itatu, asaba gukomeza ubwo bufatanye.

Ati" ...mubyo twaganiyeho muri iyi nama harimo kureba uko NST ya kabiri (gahunda ikubiyemo ibikorwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage) ubu tumaze imyaka ibiri tuyishyira mu bikorwa, kandi turashimira uruhare rw'abafatanyabikorwa mugushyira mu ngiro iyi gahunda, ndatanga urugero nka hano turi i Gicumbi hari umushinga Green Gicumbi wafashije abaturage benshi, aho hahanzwe imirimo, hakozwe ibikorwa byinshi bikubiye muri NST2....... n'ahandi mu tundi turere tugize Intara yacu abafatanyabikorwa baradufashije cyane kandi turacyakomeza gufatanya"

Guverineri Mugabowagahunde Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kumenya kwegera abafatanyabikorwa bagakorana.
Ati" Turasaba abayobozi kuva kuri Mutwarasibo, Mudugudu, kuzamura kumenya gukorana n'abafatanyabikorwa kuko urabona ko biteguye kudufasha kurwanya ikibazo cy'igwingira, ibibazo by'umwanda n'ibibazo muri rusange bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ubushake barabufite bwo kudufasha.
Iyi gahunda ya NST2 yatangiye muri 2024 ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatorerwaga Manda ya gatatu yo gukomeza kuyobora u Rwanda, biteganyijwe ko izarangira muri 2029, yaje isimbura NST1 yamaze imyaka irindwi yatangiye 2017 igasoza 2024.
