Hatangijwe Ukwezi k’Umujyanama hagamijwe kwegera abaturage, kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato

Alexis Ntagungira, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gicumbi
Alexis Ntagungira, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gicumbi ubwo yaganiraga n'Abaturage b'Akagari ka Cyivugiza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi binyuze Nama Njyanama y'Akarere, bwatangije kuri uyu wa Gatandatu igikorwa cyiswe Ukwezi k’Umujyanama, kigamije kwegera abaturage no gushimangira imiyoborere myiza, imibereho myiza n’iterambere rirambye.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Cyivugiza, gitangizwa ku mugaragaro na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Alexis Ntagungira, aho yagaragaje ko ari umwanya wo kuganira byimbitse n’abaturage ku bibazo bibareba no gushaka ibisubizo birambye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duhurire mu Isibo turengera ibidukikije, turwanye imirire mibi n’igwingira”, ikaba igamije gukangurira abaturage kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bibateza imbere no kwita ku buzima bwabo.

Mu ijambo rye, Ntagungira yavuze ko Ukwezi k’Umujyanama ari urubuga rufasha abayobozi kumva neza ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage. Yagize ati: "Iki ni igihe cyo kwegera abaturage aho batuye, tukaganira nabo, tukumva ibibazo bafite, ariko tunabashishikariza kugira uruhare mu kubikemura, cyane cyane ibijyanye n’imirire mibi, kurengera ibidukikije no kwitabira gahunda za Leta."

Muri iki gihe cy’ukwezi, Abajyanama b’Akarere bafatanyije n’abafatanyabikorwa bazibanda ku bikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka, kubaka uturima tw’igikoni, kugaburira abana bafite imirire mibi, no kuganira n’abaturage mu rwego rwo kubakangurira imibereho myiza.

Ibikorwa kandi bizibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kwirinda amakimbirane, kwita ku isuku n’isukura, ndetse no guteza imbere umuco wo gukora umurimo unoze.

Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko hazanibandwa ku bikorwa byo kurwanya ibiza, harimo gufata amazi y’imvura aturuka ku mazu no kuremera abaturage batishoboye mu mirenge itandukanye.

Nk’uko biteganyijwe, buri wa Gatandatu w’icyumweru, amatsinda y’abajyanama n’abakozi b’Akarere azajya asura imirenge itandukanye, aho azakorana n’abaturage umuganda rusange guhera saa mbiri za mu gitondo, hagakurikiraho ibiganiro bigamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Mu rwego rwo gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, hazajya hanasurwa abana bafite iki kibazo ku bigo nderabuzima, aho bazahabwa indyo yuzuye banaganirizwe hamwe n’ababyeyi babo.

Iki gikorwa kizakomeza kugeza ku wa 25 Mata 2026, kikazasozwa ku munsi w’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata, aho hazahurizwa hamwe ibikorwa byose byagezweho. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko buteganya ko abaturage bazarushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kwikemurira ibibazo, cyane cyane binyuze muri gahunda ya “Duhurire mu Isibo”, no kurushaho kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere rirambye.

Back