"Ingo Nziza zikomezwa na Mbabarira na Urakoze" Bwana NZABONIMPA Emmanuel

Kuri uyu wa 1 Mata 2025, Bwana NZABONIMPA Emmanuel, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Rutare, mu Nteko z’Abaturage abatega amatwi kandi abafasha no gukemura ibibazo, abibutsa ko ari byiza gukemurira ibibazo. 

Mu butumwa yageneye abaturage, yabasabye guharanira kugira umuryango utekanye. Kandi abibutsa ko umuryango utekanye urangwa no gusabana imbabazi, kubabarirana no gushima icyiza undi yakoze. 

Yagize ati: "Imiryango ikomeye si ifite gusa ubukire, ahubwo ni iyubakiwe ku rukundo, ku mbabazi no ku guha agaciro abo musangiye umuryango."

Umuyobozi w'Akarere yakira ibibazo by'abaturage mu murenge wa Rutare.

Bwana NZABONIMPA Emmanuel yibanze ku kamaro ko kwimakaza indangagaciro yo gusaba imbabazi mu muryango, avuga ko ari zo zituma habaho ubufatanye n'ubumwe mu muryango, aho yagize ati: "Ubuzima bwiza bw'umuryango bushingira ku kuba abantu babasha gusabana imbabazi no kubabarirana mu bihe byose."

Ashimangira ko ingo nziza zikomezwa no gusaba imbabazi igihe wakosheje ndetse no gushima ibyiza undi yakoze yagize ati: "Ntidukwiye kwibagirwa gusaba imbabazi no gushimira buri gihe, kuko ni zo ntwaro dufite zo kugera ku ntego z'iterambere n'ubumwe."

Mu gusoza, Bwana NZABONIMPA Emmanuel yasabye buri rugo rwo mu murenge wa Rutare gukomeza gusigasira umuco wo gusaba imbabazi no gushimira kuko bidufasha mu kugira ngo imiryango irusheho kuba ikomeye, ndetse n’igihugu gikomeze gutera imbere mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w'Akarere n'umukecuru MUKANKUSI Francine ushimira Leta y'Ubumwe yita ku bageze muza bukuru. 

Nyuma y'Inteko y'Abaturage mu murenge wa Rutare, abaturage bacinye akadiho hamwe n'Umuyobozi w'Akarere. 

Back