Iyongerwa rya serivisi kuri mituweli, igisubizo ku buvuzi mu Rwanda
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda no kugabanya imbogamizi z’ubuvuzi buhenze, ubuyobozi bwa Rwanda Social Security Board (RSSB) ku bufatanye na Mutuelle de Santé kuri uyu wa kabiri bwatangaje iyongerwa rya serivisi z’ingenzi mu bwisungane bwa Mituweli, zirimo ubuvuzi bwa kanseri, impyiko, umutima, kubaga amagufa n’ubwonko, ndetse n’indi miti n’inyunganirangingo byari bigoye kubona mbere.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, n’ubuyobozi bwa Mutuelle de Santé bwatangaje ko izi serivisi zongerewe mu rwego rwo gufasha abaturage bari basanzwe bahura n’imbogamizi zo kubona ubuvuzi buhenze, cyane cyane abarwayi ba kanseri, abafite indwara z’impyiko n’iz’umutima.
Bwagaragaje ko mbere abaturage benshi bajyaga kwivuriza hanze y’igihugu bagafata inguzanyo z’amafaranga menshi, bigatuma imiryango yabo iba mu bukene, igahura n’ibibazo bikomeye by’imibereho n’imibabaro y’igihe kirekire.
Bamwe mu baturage bagaragaje ko izi mpinduka zabahaye icyizere cyo kubona ubuvuzi bufite ireme kandi bubegereye. Aho bagize bati:“Mbere byari bigoye kubona amafaranga yo kwiyishyurira izi serivisi. Ubu, kuba Mituweli izajya itwishyurira ni intambwe ikomeye ku buzima.”
Inzobere mu by’ubuzima zemeza ko kongera izi serivisi bizazamura ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda, binagabanye umubare w’abajya kwivuriza hanze y’igihugu. Byongeye kandi, bizatuma ubuvuzi mu Gihugu burushaho gutezwa imbere, bunahabwe ibikoresho n’abakozi babihuguriwe.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubuzima bwatangaje ko gukomeza kunoza Mituweli biri muri gahunda yo kugera ku ntego y’ubwishingizi bw’indwara kuri bose, aho buri muturage agomba kubona ubuvuzi bitamugoye.
Abaturage basabwe gukomeza kwitabira Mituweli, kwishyura imisanzu ku gihe no kwirinda imyitwarire ishobora gutuma barwara indwara zimwe na zimwe babasha kwirinda kuzirwara ubwabo.
Ubuyobozi buributsa ko izi serivisi nshya zigamije gufasha umuturage wese, bityo buri wese agomba kugira uruhare mu kuzibungabunga no kuzibyaza umusaruro.
Iyongerwa rya serivisi z’ubuvuzi kuri Mituweli rifatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda. Rifasha kandi abaturage kubona ubuvuzi bugezweho, bugabanya umutwaro w’amafaranga, kandi rigashyigikira icyerekezo cy’igihugu cyo kugira ubuzima bwiza kuri bose.