Ku Mulindi w’Intwari, ishuri ry’amateka n’ubutwari ku Banyarwanda
Iyo uvuze Ku Mulindi w’Intwari, bakubwira ko atari izina ryahitiriwe gusa. Ni ahantu hihariye hafite amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, amateka akomeje guha abatari bake (Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga) isomo ryo gukunda igihugu no kucyitangira.
Uyu Mulindi uherereye mu Murenge wa Kaniga, mu Mudugudu wa Nyakabungo, mu Karere ka Gicumbi. Uretse kuba ari ho hari indaki yakoreshejwe n’Umukuru w’Igihugu mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, hari n’izindi ndaki zabagamo ingabo zikomeye za RPA, zari zarigomwe imiryango yazo zigahungira mu misozi ya Kiyombe, Mukarange no mu bice bya Gishambashayo mu Murenge wa Rubaya, mu ntego yo kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.
Aha kandi hari amazu y’abanyapolitiki bakoranaga n’ingabo za RPA, ndetse n’ikibuga cyakorerwagaho imyitozo ya gisirikare, ari na ho haturutse ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC.
Aya mateka yagarutsweho ku wa 1 Gashyantare 2026, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Mu Karere ka Gicumbi, uyu munsi wizihijwe mu midugudu yose, ariko ku rwego rw’Akarere, ibirori byabereye ku Mulindi w’Intwari ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Abasobanurirwa amateka ku Mulindi w’Intwari bibutswa ko ubutwari busaba urukundo, ubumwe, ubwitange, kwigomwa no kumenya icyo urwanira, hatitawe ku mbaraga z’uwo uhanganye na we.
NIYITANGA Patrick, umwe mu rubyiruko rwasuye uyu Mulindi, yavuze ko aya mateka azakomeza kuyasangiza abandi, cyane ko bamwe mu bayagizemo uruhare rukomeye mu kubohora igihugu bari kugera mu zabukuru.
Yagize ati: “Twahakuye isomo ryo gukunda igihugu, kurwana ufite icyo uharanira, kwigomwa aheza ukajya kuba mu ishyamba ugamije kurokora ubuzima bwa bagenzi bawe, ndetse no kuzasangiza abandi aya mateka mu gihe natwe tuzaba tumaze gukura.”
UWERA Denise, we yashimangiye ko amateka y’ubwitange yagizwemo uruhare n’abagore n’ababyeyi bayakuyemo isomo rikomeye agira ati: “Twumvise ko hari abakobwa n’ababyeyi basize abana babo bagafatanya n’abandi ku rugamba rw’amasasu bagamije kubohora igihugu. Natwe tuzatera ikirenge mu cyabo. Birashoboka ko tutazarwana urw'amasasu ariko nibura tuzarinda Ubumwe bw'Abanyarwanda”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ubutwari bukwiye kuba ishingiro ryo kwiyubaka no kureba imbere.
Yagize ati: “Ubutwari tubushingireho tureba imbere, twongere umusaruro n’ubwiza bw’ibyo dukora, twirinde ubunebwe n’amacakubiri, kandi tugamburuze abavuga u Rwanda nabi.”
Abaturiye ku Mulindi w’Intwari na bo bashimangira ko bazakomeza kubaha igihango bafitanye n’Inkotanyi, bibuka uko abaturage bahabwaga ubuvuzi ku buntu, bagashakirwa ibibatunga, ndetse bamwe bakimurwa mu bice bitarwanirwagamo hagamijwe kurinda ubuzima bwabo.
Ku munsi w’Intwari mu Rwanda twibuka intwari ziri mu byiciro by’Imena, Imanzi n’Ingenzi, n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, bamwe bakabura ubuzima bagamije kurokora abandi, uyu mwaka ukaba wizihijwe ku nshuro ya 32.


