KWIBOHORA KU NSHURO YA 32 I GICUMBI, BYARANZWE N'IBIRORI BYO KWISHIMIRA IBYAGEZWEHO NO GUKOMEZA GUHIGA KUGERA KURI BYINSHI

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2026 ubwo hizihizwaga umunsi w’amateka akomeye avuga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, hashize imyaka 32, abaturage baravuga ko urugamba rw’ amasasu rwarangiye, ndetse ko bari kurebera hamwe uko barushaho guteza imbere igihugu n’Akarere kabo by’ umwihariko.

Abaturage baturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi bateraniye kuri Sitade ya Gicumbi kuva mu masaha ya mu gitondo, bifatanya n’abayobozi b’inzego zitandukanye, abahagarariye inzego z’umutekano zirimo RDF, Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), mu kwizihiza umunsi ufatwa nk’uwafunguye inzira y’umutekano, ubumwe n’iterambere igihugu kimaze kugeraho.

Mu mbwirwaruhame zatanzwe, hagarutswe ku mateka yo kwibohora u Rwanda ndetse n’uruhare rw’abaturage mu gukomeza kubungabunga ibyo igihugu cyagezeho no kubaka ejo hazaza harangwa n’iterambere rirambye.

Abitabiriye ibi birori bagaragazaga ibyishimo ku maso, bavuga ko bishimira impinduka zigaragara mu Karere ka Gicumbi, zirimo ibikorwa remezo bikomeje kubegerezwa ndetse n’iterambere ry’imibereho yabo.

Kimwe mu bikorwa byashimangiwe cyane kuri uyu munsi ni Sitade nshya ya Gicumbi, abaturage bavuga ko izafasha kuzamura siporo ndetse ikanatanga amahirwe y’ubukungu binyuze mu bikorwa bitandukanye izajya yakira.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel  Yagaragaje ko mu bikorwa by’ingenzi bimaze kugerwaho harimo Sitade ya Gicumbi, yavuze ko ari igikorwa kizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere siporo no kwakira amarushanwa atandukanye, harimo na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2026–2027.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alex,  yavuze ko kwibohora bifite igisobanuro kirenze intsinzi ya gisirikare, ahubwo ko bisobanuye umutekano w’abaturage, ubwisanzure no kugira amahirwe angana yo kwiteza imbere.  Yagize ati: “Kwibohora bisobanuye umutekano w’abantu n’ibyabo, ubwisanzure ndetse n’umutekano mu bitekerezo no mu bikorwa. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wakomeje kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere igihugu.”

Yakomeje ashimira abaturage ba Gicumbi uburyo bakomeje kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bagejejweho, by’umwihariko umuhanda wa Base–Gicumbi, abasaba gukomeza kuwufata nk’umusingi w’iterambere ry’akarere.

Uretse ubutumwa bwatanzwe, uyu munsi waranzwe n’imikino itandukanye. Mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje Mulindi FC yaje kubyara APR FC na Gicumbi Team, Mulindi FC yatsinze Gicumbi team ibitego 3-0. Ikipe ya Gicumbi team yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Nzabonimpa Emmanuel, mu rwego rwo gususurutsa abari bitabiriye ibirori.

Hanabaye irushanwa ryateguwe mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, aho ikipe ya New Sporting FC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda UTAB FC ku mukino wa nyuma.

Nyuma ya gahunda zose zari zateguwe, ibirori byakomereje mu bitaramo byarimo umuhanzi Muyango ndetse n’itorero ryasusurukije imbaga y’abaturage binyuze mu mbyino n’indirimbo zitandukanye, bituma Sitade ya Gicumbi irushaho kugaragaza ubushobozi ifite bwo kwakira ibikorwa binini by’imyidagaduro n’imikino.

Kwizihiza Isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rwibohoye,  muri Gicumbi byaranzwe n’ubwitabire bushimishije, ubutumwa bwo gukomeza kubungabunga ibyo igihugu kimaze kugeraho ndetse n’icyizere cy’uko ibikorwa remezo n’iterambere bikomeje kugera ku baturage bizakomeza kuzamura imibereho yabo.
 

Back