Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Madame Uwimana Consolee arasaba inzego zose gufatanya mu kurandura imirire mibi n’igwingira

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,  Uwimana Consolee, yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze n’abafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyaruguru guhuza imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, agaragaza ko iki kibazo kidashobora gukemurwa n’inzego za Leta zonyine.

Mu nama yabereye mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri Uwimana yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi, igwingira rigikomeje kuba inzitizi ku mikurire myiza y’abana no ku iterambere rirambye ry’umuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Ntidushobora kurandura igwingira tudakemuye ibibazo byugarije imibereho y’imiryango. Abayobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage bose bakwiye kubigira ibyabo, bagafatanya kubirwanya.”

Imibare y’Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage (RDSH7, 2024) igaragaza ko igwingira rikiri ku kigero kiri hejuru mu bana bari munsi y’imyaka itanu, aho mu Ntara y’Amajyaruguru kirenga 30%. Abashinzwe ubuzima bavuga ko nubwo ibindi bipimo byazamutse, igwingira rigikomeje kuba ikibazo gikomeye ku buzima bw’abana.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, yashimangiye ko inzego z’ibanze zigomba kugira uruhare rugaragara mu guhangana n’iki kibazo, asaba buri muyobozi kucyiyumvamo no kugifata nk’inshingano ze bwite.

Yagize ati: “Iki si ikibazo cya Leta yonyine. Ni inshingano ya buri wese umuyobozi, umuturage n’umufatanyabikorwa  kugira ngo turandure imirire mibi burundu.”

Minisitiri Uwimana yagaragaje ko imirire mibi ituruka ku mpamvu nyinshi zirimo isuku nke, amakimbirane yo mu miryango, ubusinzi, inda ziterwa abangavu n’ubukene. Yavuze ko kurandura igwingira bisaba gufata ingamba zuzuye, zihuza inzego zose zirimo ubuzima, uburezi, imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu.

Aha yagize ati: “Ntidushobora gukemura iki kibazo tudahereye mu mizi yacyo. Tugomba guhindura ibyavuye mu bushakashatsi bwa RDSH7 mo ibikorwa bifatika bigera ku muryango kandi ahari ikibazo tukakigaragaza, tukagifatanya.”

Mu myanzuro y’inama, hemejwe ko kongera ubukangurambaga ku isuku n’amazi meza, gushyiraho gahunda z’ubujyanama zigamije gukemura amakimbirane n’ubusinzi mu miryango, gukaza ingamba zo kurinda abangavu binyuze mu burezi n’ubukangurambaga, ndetse no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kubona indyo yuzuye kandi itunganye ari byo bizafasha Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru guhangana n'imirire mibi ndetse n'igwingira bikiharangwa.

Back