“Ndi Umunyarwanda” nibe koko urufunguzo rwo kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside _ Hon. Amb. RUGIRA Amandin
Mu gihe Abanyarwanda n'isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hon. Amb. RUGIRA Amandin yasabye abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Gicumbi kurushaho kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge, ashimangira ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari urufunguzo rukomeye rwo kurwanya no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hon. Amb. Rugira Amandin yacanye urumuri rw'icyizere asaba n'urubyiruko kururinda.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 8 Mata 2025, ubwo yifatanyaga n’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Mukeri ndetse n'abishwe bazira kwitwa ibyitso baruhukiye mu rwibutso rwa Gisuna, anabasaba kwitandukanya n’imyumvire icamo abantu ibice.
Yagize ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside itangira gahoro gahoro mu biganiro byoroheje byo mu miryango, ku meza no ku mashyiga. Iyo utangiye kwigisha umwana urwango, uba uri kubiba imbuto mbi zizakura. Ndi Umunyarwanda ni ryo shingiro ryo kubaka ubumwe nyakuri, ni bwo buryo bwo gusigasira amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Uturere twa Gatsibo na Gicumbi twifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Hon. Amb. RUGIRA Amandin yanashimiye uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko igihugu gifite ejo hazaza heza, hashingiye ku kuri, ku bumwe no ku gukunda igihugu.
Yibukije ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda itagamije gusa guhuza abantu mu magambo, ahubwo isaba buri wese kwitangira igihugu no kwamagana ikibi aho kiri hose, cyane cyane mu miryango no mu burere buhabwa abakiri bato.
Inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage ba Gatsibo na Gicumbi kandi zinunamira abashyinguye mu nzibutso za Mukeri na Gisuna.
Imiryango itandukanye yashyize indabo ku mva mu rwego rwo gusubiza icyubahiro n'agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi baharuhukiye.

Komite Nyobozi y'Akarere ka Gicumbi yahaye icyubahiro abazize Jonoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Mukeri.
