Nyankenke: Imiryango 14 yahawe inka muri gahunda ya Girinka
Imiryango 14 itishoboye yo mu murenge wa Nyankenke, Akarere ka Gicumbi, yahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, igamije gufasha abaturage kuva mu bukene, kunoza imirire no kongera ubukungu binyuze mu bworozi bw’inka zitanga amata.
Gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu mwaka wa 2006 hagamijwe gufasha imiryango ikennye ngo yikure mu bukene, kubona igisubizo kirambye ku bibazo by’imirire mibi n’ibindi. Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, iyi gahunda ikomeje kugera ku batuye imirenge itandukanye mu Karere ka Gicumbi.
Mu murenge wa Nyankenke, iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 2 Gicurasi 2025 aho abayobozi bashyikirije inka imiryango 14. Abazihawe bagaragaje ibyishimo n’ishimwe, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu guhindura ubuzima bwabo. Bashimiye Leta y’u Rwanda ku bufasha ikomeje kubagenera mu kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke, Madamu UWERA R. Jane yavuze ko aya ari amahirwe akomeye agenewe abaturage bagaragaje ubukene bukabije. Yagize ati: “Turabakangurira gufata neza izi nka, kuko zizabafasha kubona amata, ifumbire yo kwifashisha mu buhinzi ndetse no kuzamura imibereho yabo. Intego ni uko nabo bazazitura abandi, bityo tugakomeza gufashanya nk’Abanyarwanda.”
Bamwe mu baturage bahawe inka batangaje ko biteguye kuzirinda no kuzifata neza, kugira ngo zibagirire akamaro nk’uko gahunda ibiteganya nabo baziture abandi.