Umucyecuru Nyirabunoni w’imyaka 78 warokotse Jenoside, arashimira itorero rya ADPR n'ubuyobozi bwamwubakiye inzu
Nyirabunori Agnes ufite imyaka 78 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, avuga ko yari amaze kugwirwaho n’inzu inshuro eshatu, ariko kuri ubu Abakirisitu b’itorero ADPR bamwubakiye inzu igezweho kandi ikomeye.

Iyi nzu yatashwe kuri uyu wa 11 Kamena 2026, iri mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Mutete ikaba imaze gutangwaho asaga Miliyoni 12 kandi imirimo yo kuyitunganya neza irakomeje.
Uyu mucyecuru wubakiwe inzu, avuga ko abana be b’abahungu bose bamaze kwitaba Imana, ariko akaba asigaranye abakobwa batatu nabo batari bafite ubushobozi bwo kumwubakira, kugeza ubwo ubuyobozi bw’ itotero ADPR Gicumbi bwifatanije n’abakirisitu bakamwubakira inzu yo kubamo.
Agira Ati:” Nari narasigaranye abana b’abakobw gusa, inzu nabagamo yari imaze kungwira inshuro zigera kuri eshatu, ariko ndashima ubuyobozi bw’ itotero ADPR bwanyubakiye aho kuba Imana ibahe umugisha”.
Umushumba wa ADPR Paruwasi ya Gicumbi Pasteri Mugiraneza Jean Baptiste, avuga ko gufata mu mugongo abarokotse biri mu nshingano z’abakirisitu, ndetse ko n’abandi bose batishoboye bafite ibibazo itorero rizakomeza gukora uko rishoboye hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete Irankijije Nduwayo avuga ko ku bufatanye n’imiganda y’abaturage habayeho gusiza ikibanza, abashinzwe amashanyarazi nabo bakora iyo bwabaga ngo barebe ko bakubakira uyu muturage, kuri ubu ari mu nzu igezweho kandi ikomeye.
Umwe mu bakobwa ba Nyirabunori avuga ko iki gikorwa cyo kubakira Umubyeyi wabo ari indashyikirwa, kuko we na bagenzi be barwanaga no kurera abuzukuru be gusa, kuko nta bundi bushobozi bari bafite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi Kirenga Moses yashimye itorero rya ADPR nk’ umufanyabikorwa mu guhumuriza abaturage, ndetse no gutera inkunga abatishoboye.

Ati:” ADPR muri abafatanyabikorwa bacu kandi mukomeje kudushyigikira mu bikorwa byo gushyira umuturage ku isonga, uyu mucyecuru mwamwubakiye inzu kandi nziza, natwe nk’ ubuyobozi ibisigaye azakenera twiteguye kubimushakira”.