UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA MATA 2026 MU KARERE KA GICUMBI
Kuwa 25/04/2026 mu mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2026 wibanze ku bikorwa kubaka uturima tw'igikoni, kurwanya isuri hasiburwa imirwanyasuri n'imiyoboro y'amazi n'ibindi bikorwa byihutirwa.
Ku rwego rw'Akarere wakorewe mu murenge wa Kaniga akagari ka Mulindi umudugudu wa Taba mu gikorwa cyo kubaka uturima tw'igikoni, no kurwanya isuri hasiburwa imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi.

Umushyitsi mukuru yari Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Honorable HABIMANA Dominique ari hamwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Bwana NZABONIMPA Emmanuel ari hamwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere n'abandi Bajyananama, abagize Inzego z'umutekano, Abafatanyabikorwa b'Akarere n'abaturage muri rusange bitabiriye umuganda. Iki gikorwa cyahujwe no gusoza Ukwezi k'Umujyanama mu Karere.

Mu butumwa bwagejejwe ku bitabiriye umuganda, Abayobozi bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izi zikurikira:
-Gahunda y'ubukangurambaga bwateguwe n'Inama Njyanama y'Akarere bwo gukumira no kurwanya ubugwingiri n'imirire mibi
-Gukumira no kurwanya amakimbirane mu miryango, ubusinzi n'ibiyobyabwenge.
-Uburyo bushya bwo kwishyura mutuelle de sante, serivisi nshya zongewemo n'uko bizakorwa
-Gukora cyane, kwizigama no kwiteza imbere/graduation
-Gukomeza kunoza uburere bw'abana no kurwanya abata ishuri
-Kwimakaza isuku n'ibindi.
Imiryango 9 itishonoye yagabiwe inka.
Mu rwego rwo guhangana no kurwanya igwingira n'imirire mibi, Abayobozi bahaye abana amata n'indyo yuzuye n'imiryango yindi yateganyijwe itishoboye iremerwa ibiribwa.
