Umurenge wa Mukarange wegukanye moto ushimangira umwihariko wayo mu bikorwa by’iterambere

Umurenge wa Mukarange wo mu Karere ka Gicumbi wongeye kwerekana ko ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bushobora kugeza ku musaruro ugaragara. Ni nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye cya moto nshya  nk’umurenge wahize iyindi mu mihigo y’isuku n’isukura, mu gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’umuryango Water For People.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, ubuyobozi bwa Water For People n’Akarere ka Gicumbi bwashimiye cyane Umurenge wa Mukarange kubera uburyo wateje imbere isuku mu ngo, mu mashuri, ku biro by’inzego z’ibanze ndetse n’ahandi. Intsinzi y’uyu murenge si impanuka  ni umusaruro w’igihe n’imbaraga abaturage bashyira mu bikorwa bifatika, birimo gutunganya imisarani igezweho, gukoresha amazi meza no gushyiraho uturima tw’igikoni.

Ibihembo nk’ibi bigamije gushishikariza indi mirenge kugera ikirenge mu cya Mukarange nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Bwana MWUMVANEZA Didas agira ati: “Twashyize imbere ubukangurambaga, ariko by’umwihariko twashishikarije abaturage kumva ko isuku ari umuco, atari igikorwa cy’igihe gito.” 

Si ubwa mbere Mukarange ihize indi mirenge kuko muri uku kwezi, ari wo murenge wabaye uwa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru mu bikorwa by’umuganda, bigatuma Akarere ka Gicumbi kaba aka mbere mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, aho ibikorwa by’umuganda mu murenge wa Mukarange byahawe amanota 49/50 nyuma yo kwiyubakira ibiro by’Umurenge bigizwemo uruhare n’abaturage ubwabo. 

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana NZABONIMPA Emmanuel, yashimye uyu murenge n’abaturage bawutuye, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi. Yagize ati: “Ibikorwa by’Umurenge wa Mukarange bitwereka ko iyo umuturage ahawe ijambo, ubuyobozi bukamutega amatwi, iterambere riba impamo. Moto bahawe si iherezo, ni intangiriro y’urugendo rwo kurushaho kuba icyitegererezo mu isuku no mu bindi bikorwa by’iterambere.”

Intsinzi ya Mukarange ni isomo rikomeye ku yindi mirenge y’Akarere ka Gicumbi no mu Ntara muri rusange. Iragaragaza ko iterambere rirambye ritangirira ku bintu byoroheje ariko bifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bw’abaturage  nk’isuku.

Back