KWAKIRA UMUFATANYABIKORWA MLFM

Tariki 29.04.2026 Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu bakiriye Umufatanyabikorwa MLFM yari ihagarariwe n’Umuyobozi Wayo ku Isi COLOMBI Antonio ari kumwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda REBECCA Cerabino.

Baganiriye ku mikorere n’imikoranire iri hagati y’Akarere n’Umushinga SUSTAIN-RW: Sustainable Agriculture and Irrigation for Food Security in Rwanda” uzakorera mu Murenge wa Giti aho hazatunganywa 100 Ha, hatunganywe DAM y’amazi ndetse hanatunganywe ahazavomerwa.

Bishimiye imikoranire n’Akarere bagaragaza ko ibikorwa byatangiye byo gukora ubukangurambaga hanyuma imirimo yo gutunganya DAM n’ubutaka ikazatangira mukwezi kwa 7 imyaka iri mu mirima yarasaruwe. 

Back