SERVISI ZITANGIRWA MU ISHAMI RY'UBUZIMA

Serivisi fatizo zitangwa mu Ishimi ry'Ubuzima rusange

1

Ibitaro by'Akarere

25

Ibigo Nderabuzima

71

Amavuriro y'ibanze

3

Amavuriro yigenga

3

Farumasi

SERVISI ZITANGIRWA MU ISHAMI RY'UBUZIMA


▶️Ubwisungane mu kwivuza

✔️Gushishikariza abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza n”ubufatanye igihe habonetse ikibazo ngo gikemuke mu maguru mashya  abivuza nabone serivisi inoze,

▶️Iterambere ry ”ubuzima no kwirinda indwara

✔️Kuzamura ibipimo by ”ubuzima hagamijwe gusigasira imibereho myiza y ”abaturage muri rusange,

✔️Kurwanya indwara z ”ibyorezo n ”izindi ndwara  no gushishikariza abaturage kuzirinda hakorwa ubukangurambaga ku bufatanye n ”izindi nzego,

✔️Gukorana n“amakoperative y ”abajyanama b” ubuzima

✔️Guhuza no kugenzura amavuriro ya leta n ayigenga

  • Ibitaro by akarere 1
  • Ibigo nderabuzima 25
  • Amavuriro y ibanze 71
  • Amavuriro yigenga 3
  • Aho bagurira imiti (Private pharmacy )3

✔️Gutanga ubujyanama ku bibazo by ubuzima muri rusange

✔️Gukangurira no gukurikirana amavuriro kwandika abana bavukira kwa muganga no kwandukura abapfuye mu bitabo by irangamimerere(CRVS)
▶️Imirire

✔️Gukangurira ababyeyi gutegura indyo yuzuye kandi iteguranye isuku

(Kwitabira igikoni cy umudugudu,kubaka uturima tw igikoni.....)mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n igingwira mu bana

✔️Gukurikirana imikorere y ingo mbonezamikurire

✔️Kumenyesha ababyeyi   serivisi z imbonezamikurire,bashishikarizwa kohereza abana mu ngo mbonezamikurire y abana bato

✔️Kuzamura uruhare rw abafatanyabikorwa mu kuzamura imyumvire y ababyeyi ku mbonezamikurire y abana bato

▶️Isuku n isukura


✔️Gukora ubukangurambaga kw isuku n isukura ,abaturage bakangurirwa kugira umuco w isuku muri rusange

✔️Kugenzura isuku rusange mu ngo n ahahurira abantu benshi

✔️Ubufatanye n izindi nzego mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y abaturage

✔️Gukorana n abafatanyabikorwa bakora mu rwego rw ubuzima mu nkingi zitandukanye